Home / NEWS / Princess Priscilla, SHAKA UMUKUNZI YOFASHA MURI VYOSE

Princess Priscilla, SHAKA UMUKUNZI YOFASHA MURI VYOSE

Ibi ni nyuma y’aho bivuzwe ko uyu muhanzikazi yaba akundana na man martin, ubundi ngo na King James, ariko bo bakabihinyuza. Ubu noneho akaba yashyize hanze indirimbo isa nk’iri kubisobanura

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo avuga ko akeneye urukundo, bisobanura ko kuri ubu nta mukunzi afite, kuko aririmbamo ko afite urukundo rwinshi ariko akaba yarabuze uwo aruha.

Ntibigarukira aho gusa kuko nyuma yo kuvuga ko yabuze uwo yaruha, yongeraho ko ari kumushakisha. Aragira ati “mfite urukundo ariko simfite uwo nduha….. nshaka umukunzi uzi icyo ashaka, umutima wanjye nawumuha. Ntacyo nabona cyaruta uyu mutima….. nkeneye umukunzi sinzigera mubabaza, nzamurinda kwicuza.”

Birashoboka rero ko Princess Priscilla ababazwa no kumva abantu bamutwerera aba basore bose haba King James cyangwa Man Martin, mu gihe we yemeza ko nta mukunzi afite. Yabiririmbye agira ati “ burya ubabaye arabyimenyera, ntawe uzi agahinda mfite uko kangana……”

Twakwibaza rero niba mu by’ukuri Princess Priscilla akeneye umukunzi, cg niba ari ukujijisha dusanzwe tumenyereye kubasitari.

1,547 total views, 1 views today

About Steven Blaiton

One comment

  1. Pingback: Google

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

x

Check Also

Ufaransa yachangia Euro 250,000 kusaidia wakimbizi Tanzania

Msaada wa fedha kwa wakimbizi unawawezesha kujikwamua kiuchumi Serikali ya Ufaransa imechangia ...

Copy Protected by Chetan's WP-Copyprotect.

Powered by themekiller.com anime4online.com animextoon.com apk4phone.com tengag.com moviekillers.com