Home / NEWS / IYINDEGE IKABA YAZIMIYE BOENG 777

IYINDEGE IKABA YAZIMIYE BOENG 777

boeing-777_1Amayobera y’izimira ry’indege itwara abagenzi yarushijeho kwiyongera taliki ya 10 y’ukwa gatatu mu 2014. Abahanga banyuranye bakoresha amato n’indege baturuka mu bihugu birenga icumi barimo gushakisha iyo ndege yazimiye.

Abakora anketi basuzumye ibisigarizwa bya lisansi byakuwe ku nkombe z’inyanja muri Vietnam, basanze ntaho bihuriye n’iyo ndege Boeng 777. Abategetsi ba Maleziya bavuga ko isuzuma ryakozwe na laboratwari ryerekanye ko ibyo bisigarizwa, byabonetse mu kigobe cya Tayilande, ari ibya lisansi ikoreshwa n’ubwato.

Abategetsi ba Maleziya bavuga ko, nyuma y’iminsi itatu iyo ndege y’abagenzi izimiye, nta kandi kanunu kayo baramenya ku bireba. Iyo ndege yari itwaye abagenzi bagera kuri 239. Umwe mu bakora anketi yavuze ko abashakisha nta kintu barabona cyaba gifitanye isano n’iyo ndege, n’ubwo hari amakuru amwe yavugaga ko hari ababonye ibisigarizwa bireremba mu nyanjya iri mu majyepfo ya Vietnam.

Ibyuma bya radar byabuze irengero ry’iyo ndege taliki ya munani y’ukwa gatatu mu 2014 mu gicuku, isaha imwe nyuma yo guhaguruka ku kibuga cya Kuala Lumpur, umurwa mukuru wa Maleziya yerekeza I Beijing mu Bushinwa

Boeing 777 Shared Photo

1,484 total views, 1 views today

About Steven Blaiton

2 comments

  1. Pingback: white wall

  2. Pingback: Google

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

x

Check Also

Ufaransa yachangia Euro 250,000 kusaidia wakimbizi Tanzania

Msaada wa fedha kwa wakimbizi unawawezesha kujikwamua kiuchumi Serikali ya Ufaransa imechangia ...

Copy Protected by Chetan's WP-Copyprotect.

Powered by themekiller.com anime4online.com animextoon.com apk4phone.com tengag.com moviekillers.com